Anne Marie Mukarwasa ngo kuva kera atunzwe n’ubuvuzi gakondo

Anne Marie Mukarwasa, umuvuzi gakondo atuye mu murenge wa Mushikiri ho mu karere ka Kirehe, ngo yatangiye umwuga w’ubuvuzi gakondo kera abikomoye mu miryango ye. Nk’uko uyu muvuzi gakondo yabitangarije ngo ubuvuzi akora n’ubworoheje akaba ngo yaranabiherewe n’ikarita y’akazi yahawe n’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda. Avuga ko avura indwara zitandukanye zirimo kuba umuntu bamurogeye mu byo kurya cyangwa se mu byo kunywa cyangwa yabirenze agenda mu nzira. Uyu muganga wa gakondo kandi avuga ko anavura indwara z’ibisazi, amadayimoni, abantu baba barazingamye kubera ibintu ngo by’iwabo mu miryango n’izindi ndwara zitandukanye. Uyu muvuzi gakondo akaba avuga ko kugeza ubu avura byemewe n’amategeko kuko kugeza ubu abifitiye ibyangombwa yahawe n’ihuriro ry’abavuzi gakondo ku rwego rw’igihugu. Grégoire Kagenzi  

Written by

No Comments Yet.

Leave a Reply

Message