Nyankenke: Abavuzi gakondo barishimira ko batagifatwa nk’abarozi

Rwanda | Bimwe mu byatsi bikorwamo imiti

Bimwe mu byatsi bikorwamo imiti

Abavuzi bo mu murenge wa Nyankenke, akarere ka Gicumbi baratangaza  ko bishimiye ko batagifatwa nk’abarozi; henshi mu byaro usanga abavuzi gakondo bakunze gukekwaho amarozi. Ubwo twasuraga abavuzi gakondo bo mu murenge wa Nyankenke, tariki 30/11/2011, batangaje ko ubu batagifatwa nk’abarozi kubera ko bahawe ibyangombwa byo gukora k’umugaragaro. Mukafurika Christine utuye mu kagari ka Yaramba avuga ko ubu basigaye bakora ubuvuzi bwabo k’umugaragaro kuko bahawe uburenganzira n’akarere ko gukora akazi kabo k’ubuvuzi. Yavuze ko mbere babafataga nk’abarozi ndetse benshi mu baturanyi bakabatinya kuko bavugaga ko bagira imiti ya Kinyarwanda.  Ati “najyaga mbyumva da!ndetse ugasanga iwanjye nta muntu unjyenderera ndetse nanahishaga inzoga simbe nabona umuturanyi uza ku mvumba.” Icyaje kurangiza iki kibazo n’uko ubuyobozi bw’akarere kabahuguye uburyo bagomba gukorera k’umugaragaro ndetse ibyo bakora bikamenyekana ndetse bakanabisorera. Ubu bavura k’umugaragaro ku buryo ababagana baza ntacyo bikanga kuko basigaye bavura nta nkomyi. Basumbyindyarya Perusi ni umuvuzi gakondo wo mu Kagari ka Rutete. Yatangaje ko ubu basigaye bafite uburenganzira bwo kuvura k’umugaragaro kuko mbere basaga nkababikora bihishe kuko benshi batinyaga kubagana bakeka ko ari abarozi. Bavura indwara zananiranye kuvurwa n’abaganga ba byigiye nabo zabananira bakababwira ko basubira kwa mu ganga. Mu buvuzi bwabo bakoresha ibyatsi bitandukanye uretse ko hari n’igihe usanga umuti umwe bawuvurisha indwara nyinshi. Aba bavuzi ba gakondo bavura indwara zitandukanye zirimo inzoka zo mu nda, indwara z’imitsi, indwara z’uruhu, indwara z’imyanya y’ubuhumekero, indwara z’imyanya ndangagitsina, igicuri, umugongo, isereri, ibikurane, umutwe ,amavunane, kureka n’inzoga n’itabi, ndetse  n’indwara z’imitsi. Bimwe mu byatsi bifashisha harimo igikakarubamba, umunyagasozi, umwanzuranya, umunyinya, ikigembegembe, intare y’irungu, moringa, shubire kiva hanze y’u Rwanda, umuravumba, umukorokombe, umukuzanyana, umutarishonga n’ibindi byinshi. Ubu Ministere  y’ubuzima yemeye ko abavuzi gakondo bakunganira ubuvuzi bwa kizungu kuko basanze uburyo bwombi bwuzuzanya. Ernestine Musanabera    

Written by

No Comments Yet.

Leave a Reply

Message