Rwanda | Ngororero: Igiti cy’Umunyinya kiragenda gicika

Umunyinya ni kimwe mu biti byimeza kandi biramba kikagaragara ahantu h’ishyamba ndetse no hafi y’aho abantu batuye cyangwa ahakunze kuba amatungo n’ inyamaswa. Iki giti kikaba kibarwa nk’ikinyamisogwe, kikaba kitera imbuto ziboneka ngo ziribwe ariko kiri mu bifasha mu buhinzi ku bakora uwo mwuga baciriritse. Aha nko mu gihe bahinze ibinyampeke iruhande rw’icyo giti usanga umusaruro wabo ushobora kwikuba hagati ya 2 na 3. Igiti cy’Umunyinya Nkuko twabigaragarijwe n’umuvuzi gakondo witwa Nsanzubuhoro Innocent, uyu akaba avuga ko azi amashyamba kimeza yo mu karere ka Ngororero kubera kuyahoramo ashakisha ibimera byo gukoramo umuti, ibi akaba abimazemo imyaka irenga 20, avuga ko iki kimera ngo kigenda kizimira kuko nta biti bito biboneka hirya no hino mu mashyamba, kandi ibikuze bikaba bigaragaza ko bishaje. Ibi kandi binemezwa n’abaturage baturiye ishyamba rya gishwati, bavuga ko no muri iri syamba ibi biti bisigaye ari bike, nibihari bikaba bishaje cyane.   Amakuru ikinyamakuru atangazwa n’ Ikigo cyitwa ‘‘World agroforestry Center’’ Ishami ryacyo ryo mu gihugu cya Kenya, nkuko tubikesha ikinyamakuru izuba rirashe, avuga ko iki giti gifitiye akamaro abahinzi n’ibihingwa byabokuko  gishobora kugira uruhare mu guhindura  ubutaka buhoro buhoro kabone n’ubwo byafata igihe kinini. Ibyo ahanini usanga biterwa n’uko icyo giti ubwacyo kigira uruhare mu gukurura imwe mu myunyu ntungabihingwa nka Azote izwiho kuba ikenewe cyane mu mikurire y’ibimera muri rusange. Ayo makuru avuga ko icyo giti gifite umwihariko udasanzwe, kuko mu bihe by’imvura usanga gihunguka amababi hamwe na hamwe, naho mu bihe by’izuba ugasanga kimeze neza kirimo gushisha. Ibyo bituma amwe mu matungo n’inyamaswa zigituriye bishobora kubona ibyo kurya bitagize icyo bitwaye.   Ayo makuru avuga ko ubushakashatsi bwakorewe i Nairobi ho mu gihugu cya Kenya mu mwaka wa 2000, bwerekanye ko iki giti gishobora kubana n’ibimera kikanongera umusaruro wabyo mu buryo bugaragara. Nubwo nta bushakashatsi bwimbitse bwigeze bukorwa ku gucika kw’igiti cy’Umunyinya muri aka karere, hari abemeza ko uku kutabona ibiti by’iminyinya bikiri bito bigaragaza ko mu myaka mike iri imbere ibi biti bishobora kuzacika, nkuko Mukagasagara beata w’imyaka 55 abivuga. Uyu mukecuru ngo yabyirutse I wabo hari ibiti byinshi by’iminyinya ariko ubu hakaba hasigaye 1 gusa kandi avuga ko nta muntu wabitemye. Ikindi avuga ni uko nta bindi biti yigeze abona bishibuka cyangwa bimera kuri iyo minyinya.   umwe mu bantu bazi iby’imibereho y’ibiti witwa Gakwerere Nkuba ukora muri ISAR, yadutangarije ko umunyinya ubundi ukunze kuba ahantu hisanzuye cyane cyane ukagaragara ahantu hari amashyamba kimeza. Ngo umunyinya wororoka ukoresheje imbuto zawo, ibi bigasaba ko udahingwa ngo usatirwe cyane. Ikindi avuga ni uko kuwushyira amatungo munsi mu rwego rwo kuyarinda izuba bishobora gutuma imbuto z’umunyinya zangirika ibi bikaba aribyo bituma iminyinya yegereye ingo icika vuba. Gusa ngo hari n’ubwo ubwoko bw’ikimera iki niki busaza maze bugacika, ibi bikaba bishobora kuba ku giti cy’umunyinya ariko bikaba bitarakorerwa ubushakashatsi.        

Written by

1 Comments to “Rwanda | Ngororero: Igiti cy’Umunyinya kiragenda gicika”

  1. GAKWERERE NKUBA EPA says:

    Muraho.
    Ese kuki mutangaza inkuru mwashyize ku muntu kandi mutamubajije. Cyane cyane ko zidahuye n’ukuri kandi nta na research muba mwazikoreye. mujye muvuga ibyo mwabwiwe aho guhimbira abantu. Ntekereza ko bitemewe guhimbira abantu mu buryo ubwo aribwo bwose. Ntimugatekerereze abantu. Munoze umwuga wanyu muvuga ukuri. Murakoze.

Leave a Reply

Message