Rwanda : Abavuzi gakondo bamamaza imiti yabo baratesha agaciro umwuga w’ubuvuzi

Ibi bitangazwa na Rekeraho Emmanuel, Perezida w’Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda), aho avuga ko gukora iyamamaza kwa bamwe mu bavuzi gakondo bimaze gufata intera ndende, kandi ubundi mu itegeko ry’ubuvuzi bitemewe. Abavuzi gakondo bamamaza imiti yabo baratesha agaciro umwuga w’ubuvuziAhantu hahurira abantu benshi nko muri Gare ya Nyabugogo no mu masoko yo hirya no hino mu gihugu, abavuzi ba Gakondo cyangwa se abakozi ba bo bazana imiti n’urutonde rw’indwara bavura, maze bagahamagarira abaturage kuza kwivuza no kugura imiti cyane cyane iy’indwara zikomeye. Iyo miti igura amafaranga atari make, usanga bamwe mu baturage bitabira kuyigura, bizeye ko izabakiza indwara zari zarananiranye kuvurwa. Nyamara ariko hari abagura iyo miti ntigire icyo ibamarira cyangwa ikabagwa nabi, bagahita bata icyizere ku buvuzi gakondo kuko n’iyo bagarutse kureba uwabahaye iyo miti n’aho yayibahereye batahamusanga. Umuturage wo mu Karere ka Kamonyi waguze umuti bamubwira ko uvura Kanseri awuguriye umukecuru we wari uyirwaye, atangaza ko abavuzi bawumuhaye yabasanze ku modoka bari bazanye mu isoko, bamuca amafaranga arenga 30.000frw. Yababajwe n’uko uwo muti ntacyo wamariye umukecuru we, ahubwo ukamutera izindi ndwara kuko yamusubije kwa muganga bamubwira ko noneho arwaye umutima n’impyiko. Akaba akeka ko ari ingaruka z’uwo muti yaguze n’abo bantu bamamazaga imiti ya bo kuko bawumuhaye batabanje kureba umurwayi. Mu kiganiro na Perezida w’Ihuriro ry’abavuzi Gakondo Rekeraho Emmanuel, atangaza ko ubwo buryo bwo kwamamaza no kugurisha imiti mu kajagari na bo bakizi kandi kibahangayikishije kuko burimo gusubiza inyuma intera ubuvuzi gakondo bwari bugezweho. Uko kwamamaza kugaragaramo guhangana, bitabujije ko bamwe mu bavuzi gakondo babigize ubucuruzi (business) n’ububeshyi, bigatuma bavura n’ibyo badashoboye kugirango binjize amafaranga. Rekeraho aratunga agatoki abantu bavuga ko bavurisha imashini aho aburira abantu gushishoza kuko akenshi ngo “usanga barashyize program mu mashini maze abaje kwisuzumisha bose bakabasangamo indwara zimwe kandi zisa”. Rekeraho akomeza avuga ko ntako batakoze ngo bamagane ubwo bucuruzi butemewe n’amategeko agenga Ihuriro rya bo, ndetse n’amategeko agenga umwuga w’ubuvuzi mu Rwanda akaba atabyemera. Bakaba barandikiye Minisiteri y’ubuzima mu mpera z’umwaka wa 2011, bayisaba kubihagarika kuko ari yo ibifitiye uburenganzira, ariko na n’ubu hakaba ntakirakorwa. Rekeraho yongeraho ko ako kavuyo kagaragara mu buvuzi gakondo, gaterwa ahanini n’uko nta tegeko rigena imikorere y’ubuvuzi gakondo riratorwa, ngo umushinga ukaba uri mu nteko ishinga amategeko kuva mu mwaka wa 2001. Hagati aho ariko, Itegeko No 12/99  ryo kuwa 02 Nyakanga 1999 rirebana n’umwuga wo gutanga no  gukoresha imiti, mu ngingo ya 73 n’iya 74 ,bavuga ko uburyo bwose b’iyamamaza-miti , ibigo bikora, bigurisha , cyangwa bikwirakwiza imiti , byemerwa hakurikijwe amabwiriza y’itegeko-teka rya minisitiri ufite ubuzima mu nshingano  ze. Minisitiri ashobora kubuza iyamamaza cyangwa ubundi buryo bwose bw’imenyekanisha iyo bushobora guteza impungenge ubuzima bw’abaturage. Iyamamaza n’imenyekanisha byose bishobora kuyobya abaturage cyangwa biganisha ku myumvire ikocamye y’ubuzima bwa rubanda bikaba bibujijwe.

Written by

No Comments Yet.

Leave a Reply

Message