Rwanda : Cannabis, umuti w’indwara nyinshi

Igiti cya Cannabis

Igiti cya Cannabis

Abashakashatsi bavumbuye ko ibigize icyatsi cya Cannabis gishobora indwara nyinshi zirimo kuzamura ubushyuhe bw’umubiri w’umuntu. Igeragezwa ryakorewe ku nyamaswa rigaragaza ko ibigize iki cyatsi bishobora kurinda ubwoko bubiri bw’indwara ya diyabete yibasiye abantu muri kino gihe. Bikaba byagabanya kandi ibinyamavuta bitera ugutera ku mutima. Bakaba bari gukorera isuzuma ry’iki cyatsi kubarwayi begera kuri 200 kugirango barebe uburyo bagabanya ibitera umuvuduko w’amaraso, ibi kandi bikaba byagabanya umubyibuho ukabije dore ko akenshi diyabete ituruka kukubyibuha bikabije nk’uko bitangazwa na labnews.co.uk. Dr Steph Wright, umuyobozi w’ubushakashatsi n’iterambere mu kigo k’imiti cya GW Pharmaceutical atangaza ko bari gukora ubushakashatsi bugizwe n’ibiyiciro 4 bakaba bateganya ko bizagira icyo bitanga. Bakazabitangaza mu mpera z’uyu mwaka. Avuga ko ibyavuye mu igeragezwa ryakorewe ku nyamaswa ryagaragaje ko umuti uzava muri kino cyatsi uzagira akamaro gahambaye. Tukaba dushishikajwe n’ukuntu uyu muti utwika ibivumbikisho ukaba wagira ingaruka zigaragara ku ndwara zibasira umutima. Ati  “abantu bagiye bakoresha iki giti imyaka myinshi yahise ibi bikaba byatugaragariza uburyo ibikigize bishobora kugiririra abantu akamaro”. Ibi kandi bikaba bije byiyongera kukuba iki giti ngo  gishobora kurinda kanseri z’uturemangingingo bakunze kwita leukemia cells.  

Written by

No Comments Yet.

Leave a Reply

Message