Rwanda : Abavuzi gakondo bagira uko basuzuma indwara, bakazivura, abarwayi bagakira

Abavuzi gakondo bagira uko basuzuma indwara, bakazivura, abarwayi bagakira Mu buzima habaho indwara abantu bajya kwivuza kwa muganga zigakira hakaba n’izanga kuko ahanini ziba zisaba ubumenyi budasanzwe, batigira mu ishuri. Ndabakirana Augustin ni umwe mu bavura bene izo ndwara. Atuye mu Kagari ka Gafumba, umurenge wa Rusatira.   Imiti aba yarateguye akayiha abarwayi bitewe n’uburwayi bafite Ndabakirana uyu avura indwara nyinshi harimo impyiko, ibibyimba, … ariko cyane cyane yibanda ku ziterwa n’amashitani harimo ibirwara bitura abantu hasi, ibicuri, ibisazi byananiranye  kwa muganga,… Ubu buvuzi ngo abufatanya na madamu we na we utanga imiti inyuranye harimo ivura amabere, ibibazo by’imihango itagenda neza, n’izindi ndwara z’abagore. Mu kuvura izo ndwara, agira aho asuzumira abarwayi baba bamuzaniye. Aba afite n’imiti abaha ibakiza. Iyo miti arayitegura, akayishyira mu bikombe (iba imeze nk’ifu), maze igihe bamuzaniye abarwayi bayikeneye akayibahaho akababwira uko bazayivanga n’amazi ubundi bakanywa. Abavuzi gakondo bagira uko basuzuma indwara, bakazivura, abarwayi bagakira   2 Kubera ko hari abarwayi bamugeraho barembye cyane, yubatse amazu menshi iwe ku buryo abasha kubona aho abacumbikira. Abenshi muri bo kandi ngo barara aho, bwacya akabaha imiti yo kuzanywera iwabo bagataha. Icyakora, abarwaye ibisazi bo hari igihe abatindana ho gato kugira ngo babanze boroherwe akabona kubohereza kurwarira mu rugo. Abo ni ababa bafite amahane ku buryo aba abona abohereje iwabo batabashobora. Ubwo twamusuraga twahasanze umukobwa wiyambura imyenda akagenda yambaye ubusa ku gice cyo hejuru. Nyina w’uyu mukobwa yavuze ko yamuzanye arwaye cyane ku buryo ngo yari yaramumugaje amukubita. Uyu mukobwa kandi afite ibisebe ku maboko by’ingoyi bari bamushyizeho ariko mu gushaka kwizitura bikamutera ibisebe. Mama we yagize ati : « tumaze iminsi ine hano, ariko urebye ari koroherwa kuko tutakirirwa tumuzirika ku bw’amahane yari afite. » Ndabakirana yavuze ko nyuma y’iminsi 14 uyu mukobwa azamwohereza akazajya kurwarira mu rugo kuko azaba atakirwana. Mu rugo rw’uyu muvuzi kandi twahasanze umugabo ufite imyotso myinshi bari bamusharaguye ku nda bitewe n’ukuntu yababaraga mu nda, bizeye ko ari bworoherwe ariko bikanga. Nyuma yaho bamuzaniye Ndabakirana none ubu ari koroherwa. Twifuje kumenya uko asuzuma, maze Ndabakirana asubiza agira ati : nk’uko muganga amenya gusuzuma abarwayi bamuzaniye, akamenya indwara zabo akanabandikira imiti, n’abavuzi gakondo ni uko. Buri wese agira uburyo asuzumamo, akamenya niba indwara umurwayi arwaye ari iyo agomba kuvura cyangwa niba agomba kujya kwivuza kwa muganga w’ikizungu ». Uyu mwuga wo kuvura Ndabakirana awukomora ku babyeyi be kuko ngo se na sekuru na bo bavuraga. Icyakora madamu we ngo ntabwo abikomora ku babyeyi. Ngo amushaka ntiyari azi ko azi kuvura. Ngo yaje gutungurwa no gusanga hari imiti azi, none ubu barafatanya bakavura abaje babagana.    

Written by

No Comments Yet.

Leave a Reply

Message