Abavuzi gakondo baributswa ko batemewere kwakira umurwayi udafite mituweli, ndetse utageze kwa muganga hagamijwe kurushaho kugirana imikorere myiza n’ubuvuzi bugezwe ho.
Ibi abavuzi gakondo babitangarijwe kuri uyu wa mbere tariki 27/08/2012 ubwo abavuzi gakondo bo mu karere ka Musanze bahuraga n’ubuyobozi bw’ihuriro ryabo AGA Network kugirango bibutswe zimwe mu nshingano zabo.
Tuyisenge Aimable Sandro Abdou ushinzwe imikoranire n’intangazamakuru muri AGA Network, avugako hari bimwe mu bintu abavuzi gakondo batemerewe, bityo bakagomba kubimenya ndetse hakaba n’ibyo bemerewe nabyo bagomba kwibutswa.
Agira ati: “Nta muvuzi gakondo wemerewe kuvura umurwayi utavuye kwa Muganga, ndetse nta nubwo byemewe kwakira umuntu udafite mituweli, nkuko twabyemeranyijweho n’ubuyobozi”.,
Aba bavuzi kandi bibukijwe ko bemerewe gukorana n’ubuvuzi bugezweho, baboherereza abarwayi igihe babonye badashoboye kubavura cyangwa se babona ibyo umurwayi arwaye biri mubyo batemerewe.
Ati: “Nta muvuzi gakondo wemerewe kuvura indwara z’ibikatu nka SIDA, igituntu. Ntabwo kandi bemerewe kubyaza. Ahubwo bemerewe kuba bakwandikira umurwayi urupapuro rumwohereza kukigo nderabuzima, kuko bemerewe kashe ndetse bakaba bafite numero”.
Gusa bamwe mu bavuzi bavuga ko bazi neza ko bagomba gukorana n’ubuvuzi bugezweho, nyamara ngo hari ubwo bashobora kwakira umurwayi ku mpamvu zidasanzwe, nk’uko bitangazwa na Nyirarubari Venantia umwe mu bavuzi gakondo.
Ati:”Hari ubwo nakira umurwayi ntarebye niba afite mituweli cyangwa se avuye kwa muganga, nk’igihe bigaragara ko aribwo bakimuha uburozi”.
Rwanda : Abavuzi gakondo baributswa ko batagomba kuvura umuntu udafite mituweli