Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavuzi Gakondo mu Rwanda, N.P.H. Dr Emmanuel Rekeraho arasaba abavuzi gakondo mu Rwanda gucika ku mikorere mibi yo kugumana abarwayi mu ngo zabo, cyane cyane abataragera kwa muganga ngo abasuzume yemeze ko bakwivuriza mu bavugi gakondo.
Bwana Rekeraho aravuga ko hari bamwe mu bavuzi gakondo bagaragaweho n’imigirire mibi yo kwakira abarwayi mu ngo zabo, bakabahisha kandi rimwe na rimwe badafite ubushobozi bwo kubavura, cyangwa bari kubatindana kandi barwaye indwara zavurirwa kwa muganga zigakira.
Muganga Rekeraho ati “Nyabuna mwa bavuzi mwe, mucukire ubu, muhagarikire iki gihe kongera kujya mutindana abarwayi mu bikari by’iwanyu, ngo mubohereze kwa muganga amagara yamaze kubacika.”
Ngo umuvuzi gakondo uzatindana umurwayi amubeshyabeshya anamuhererekanya na bagenzi be azabihanirwa kandi ihuriro ry’abavuzi gakondo ntirizabyirengera. Ngo ashobora ahubwo no kurihagarikwamo.
Umuyobozi w’iri huriro aravuga ahubwo ko uzabigaragarwaho azakurikiranwa mu mategeko kuko aba anyuranyije n’amategeko y’igihugu na politiki y’ubuvuzi mu gihugu. ngo mu bavuzi gakondo harimo bamwe batindana abarwayi bababeshya ngo babakamuremo amafaranga, amatungo n’ubutunzi.
Ibi ngo bikorwa uje kwivuza bakamubeshyeshya ibintu bisakuza bisakabaka bagira mu nzu iwabo ngo “Abakurambere bavuze ko uzana ya nka, ya hene n’ibindi byinshi byo kumbura utwabo babafatiranije n’uburwayi.” Iyi ngo ni imigirire ikwiye gucika burundu mu bavuzi gakondo niba bashaka ko abaturage babubaha, ndetse bakanubahiriza imyitwarire myiza y’ubupfura.
Rwanda : Abavuzi Gakondo barihanangirizwa kutagumana abarwayi mu nzu zabo