
Abavuzi gakondo bakwiye kuba inyangamugayo,zikora umurimo wazo neza kandi zita kuri gahunda za Leta. Ibi tukaba twarabitangarijwe na Twambazimana Dieudonnée uhagarariye abavuzi gakondo mu Ntara y’I Burengerazuba ubwo yasuraga abavuzi gakondo b’akarere ka Nyabihu. Twambazimana akaba yarashishikarije abavuzi gakondo kumenya uko basabwa kwitwara mu mwuga wabo ndetse no kwitegura umunsi nyafurika w’ubuvuzi gakondo uzaba kuri uyu wa 31/08/2012.
Yagize ati” umwuga w’ubuvuzi gakondo ni umwuga mwiza kuko ufasha Abanyarwanda mu kuvura indwara zimwe na zimwe”. Yanongeyeho ko hari ibyo abavuzi gakondo bagomba kwitondera mu mwuga wabo. Aha akaba yaragarutse ku ndwara abavuzi gakondo bashobora kuvura n’izo badashobora kuvura.
Muri zimwe mu ndwara abavuzi gakondo badashobora kuvura,harimo indwara z’ibyorezo nka Sida,Cancer,Igituntu,n’izindi. Umuvuzi gakondo kandi ntashobora kubyaza. Ibyo bakaba ari bimwe mu byo bagomba kwitondera. Umuvuzi gakondo kandi ngo agomba kuvura umuntu wagiye kwa muganga bakamenya icyo arwaye,umugannye atabanje kujya kwa muganga akabanza akamwoherezayo. Yasabye Abanyarwanda kumenya gutandukanya umuvuzi gakondo n’abapfumu cyangwa abanyamasengesho.
Ubuvuzi gakondo bukoresha imiti iva ku bikomoka ku matungo ,ibimera n’ibikomoka ku butaka
Yasobanuye ko umuvuzi gakondo akoresha imiti ikomoka mu bituruka ku matungo,ku bimera ndetse no mu butaka. Umuvuzi gakondo kandi wemewe n’urugaga rw’abavuzi gakondo AGA Rwanda Network,akaba agomba kuba afite ibyangombwa bimuranga birimo ikarita y’umuvuzi gakondo,ikarita y’ab’iburengerazuba ikaba ari umuhondo,umuvuzi gakondo kandi akaba afite imyenda yabugenewe imuranga ku murimo we ndetse akaba ari n’uwitabira ibikorwa bya Leta na gahunda zayo.
Muri uku kwezi kwa Kanama,abavuzi gakondo bo mu duce tw’Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru bakaba barimo gusurwa,basobanurirwa ibigomba kubaranga mu mwuga wabo,uko bagomba kwitwara mu rwego rwo guca akajagari mu mwuga wabo ndetse no kugira ngo Abanyarwanda basobanukirwe umuvuzi gakondo n’utari we,kuko byagaragaye ko hari abitwikira iryo zina bagakora ibitandukanye n’iby’abavuzi gakondo bemerewe gukora bityo bigahesha isura mbi uwo mwuga mu baturage ndetse bigatuma bamwe bawufata nabi.
Kuba abavuzi gakondo barimo kugenda bagirwa inama,hanakorwa byinshi ngo umwuga wabo utera imbere,bikaba binagendana no kubategurira kwizihiza umunsi nyafurika w’ubuvuzi gakondo uzaba kuri uyu wa 31/08/2012. Abavuzi gakondo bemewe mu Rwanda, bakaba bafite urugaga rubahuza rwitwa AGA Rwanda Network rwashyinzwe wa 2011 mu kwezi kwa Werurwe.