Hashize iminsi mu karere ka Rusizi haboneka abantu bagenda bacuruza imiti mu mihanda no mumasoko bavuga ko ivura abantu indwara zitandukanye, mugihe bakora ubucuruzi bwabo baba bitwaje n’indangururamajwi zihamagarira abantu kwitabira kugura imiti yabo bababwira ko ivura zimwe mundwara zikomakomeye nyamara akenshi ugasanga ari abatekamutwe baba bishakira amafaranga kugirango babeho .
Zimwe mu ndwara bashyira imbere harimo iz’ibyorezo n’izibikatu, urugero nk’ uburemba kubagabo n’igituntu bakunze kwita ikirogano. Ibyo byatumye abashizwe ubuzima mu karere ka Rusizi barimo umuyobozi wabo Ndamwizeye Emmanuel bahagurukira abantu nkabo, aho babahagaritse muri ubwo bucuruzi kuko ngo bitemewe kubunzabunza imimi ivura abantu mumihanda, banabasaba kugira ibyangombwa byemewe no kugira aho bakorera hazwi .
Ubusanzwe mu Rwanda ubuvuzi bugaragara mubice 2 hari ubwa kizungu n’ubwagakondo abihanangirijwe ni abihaye gucuruza imiti ya kizungu kandi ari abagakondo ibyo bikaba byarabaye tariki ya 16/08/2012.
Rwanda | RUSIZI :ABACURUZA IMITI MU MASOKO NO MUMIHANDA BARIHANANGIRIJWE