Rwanda : Ubuvuzi gakondo mu Rwanda; ikibazo cyangwa igisubizo?

Urwego rw’ubuvuzi gakondo ruragenda rutera intambwe nk’uko bigaragazwa n’uko bumaze kugera henshi mu Rwanda. Hari ababugaragazaho impungenge kubera impamvu zitandukanye, mu gihe abandi babushima bavuga ko bwabavuye. Ministeri y’ubuzima yo ivuga ko idafite ubushobozi bwo gupima imiti ibutangirwamo, ariko yifashishije ibihugu byabuteyemo intambwe bararebera hamwe uko bwanozwa. Hirya no hino mu Rwanda hakomeje kugaragara abacuruza imiti gakondo udashobora gusanga mu maguriro asanzwe y’imiti (pharmacies). Nk’ukobigaragara n’abagana aba bavuzi gakondo baragenda biyongera, ari na ko batanga ubuhamya ku kamaro k’iyi miti bavuga ko yabavuye, cyangwa se bazi abo yavuye. Nubwo nta bushakashatsi bwimbitse bwari bwakorwa ku mibare y’abemerewe kuvura mu buryo bwa gakondo no gutanga imiti ya Kinyarwanda, ubu ntibigikorwa nka magendu kuko usanga bikorerwa ahagaragara, bagatanga amatangazo ndetse bakamanika n’ibyapa. Abantu ntibabona kimwe bene ubu buvuzi. Hari ababugana ndetse ugasanga bashaka kuburutisha ubuvuzi bugezweho. Umusaza witwa Tharcisse Kanyamibwa yabwiye Kigali Today ko aba bavuzi gakondo bamuvuye ibyari byarananiranye kwa muganga. “nta byumweru bitatu bishize cyangwa ukwezi aba baganga bampaye imiti kandi yaramfashije pe! Nagiraga ibibazo by’imitsi y’amaguru cyane ariko ubu numva meze neza nyuma y’uko mbabwiye uko mbabara na bo bakampa imiti. Nta bitaro byo muri Kigali ntari naragezemo ariko bikanga”. Hari abakibifiteho impungenge Ku rundi ruhande ariko, hari abemera ko ubu buvuzi bukora koko ariko bagasaba ko inzego zibishinzwe zishyiraho amabwiriza agenga imikorere y’aba bavuzi gakondo kuko usanga bukirimo akajagari. Christine Ikirezi utuye mu mujyi wa Kigali, avuga ko ahantu hose hasigaye hacururizwa iyi miti kandi ugasanga bikorwa n’abakiri bato bikamutera impungenge. “ Ariko se hari isoko mwari mwabona ritarimo iyi miti? Ikindi ni uko usanga icuruzwa n’abasore n’inkumi kandi ubu buvuzi gakondo buzwi ku ba cyera. Ngo baba barabyize mu Bushinwa da! Nge ntabyo nakoresha”. Ministeri y’ubuzima ibivugaho iki? Ministeri y’ubuzima ivuga ko izi neza ko bene ubu buvuzi buriho kandi bufite akamaro kuko bufasha abaganga basanzwe.  John Patrick Mwesigye, ashinzwe service ya pharmacie muri Ministeri y’ubuzima. Avuga ko nubwo Ministeri y’ubuzima izi kandi yemera akamaro k’ubuvuzi gakondo idafite ubushobozi bwo kumenya ubuziranenge bw’iyo miti. “Mu by’ukuri iyi miti gakondo imaze imyaka ibihumbi n’ibihumbi ikoreshwa hirya no hino ku isi. Ariko kugeza ubu ntabwo turagira ubushobozi bwo kuyipima, ngo tumenye ibiyigize, ibyo yakwangiza cyangwa se ibipimo byayo”. Kubera icyo kibazo, Ministeri y’ubuzima yafashe gahunda yo kwegera ibindi bihugu byateye imbere muri ubwo buvuzi nk’Ubuhinde mu rwego rwo kunoza imikorere y’abavuzi gakondo. John Patrick Mwesigye yaravuze ati “ubu turakorana na Guverinoma y’Ubuhinde tureba uko ibipimo ngenderwaho by’imiti gakondo bigomba kuba bimeze. Tugomba no guhindura imikoreshereze yayo ndetse n’uburyo itunganywa, nubwo tugifite imbogamizi zitandukanye ariko cyane cyane iz’amikoro”. Biramutse ari uko bimeze, uru rwego rw’ubuvuzi gakondo n’ibindi ibutangirwamo rwaba rugiye gutera imbere. Birashoboka ko umuntu yajya agura umuti azi ubukana bwawo, indwara uvura n’igihe ushobora gutera agaciro. Byaba bitandukanye cyane no guhabwa umuti bakubwira ko ushobora kuvura icya rimwe rubagimpande, asima, umwijima, igifu n’ibindi.  

Written by

No Comments Yet.

Leave a Reply

Message