Rwanda : Umuvuzi gakondo agomba gutandukanywa n’abiyitirira uwo mwuga bakawukora nabi bawutesha agaciro

Umuvuzi gakondo Umuvuzi gakondo wemewe mu Ntara y’I Burengerazuba no mu rugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda AGA Rwanda Network hari ibyo agomba kuba yujuje Nk’uko twabitangarijwe na Twambazimana Dieudonne uhagarariye abavuzi gakondo mu ntara y’I Burengerazuba, ngo umwuga w’abavuzi gakondo  ni umwuga mwiza ugomba guhabwa agaciro kandi ufasha Abanyarwanda . Gusa ngo ni umwuga usaba ubushishozi n’ubwitonzi ndetse n’ubumenyi kugira ngo ukorwe neza. Iyi akaba ariyo mpamvu umuvuzi gakondo wemewe mu ntara y’Iburengerazuba, aba afite ibyangombwa bimuranga kugira ngo abaturage  bamumenye neza badashidikanya,ku buryo nta muntu waza kubatekaho imitwe ababeshya ko ari umuvuzi gakondo kuko byagaragaye ko hari abitwikira iryo zina bagasebya uyu mwuga. Bimwe mu biranga umuvuzi gakondo mu ntara y’Iburengerazuba Twambazimana Dieudonne uhagarariye abavuzi gakondo mu Ntara y’Iburengerazuba,aganira na kigalitoday ubwo yakoranaga inama n’abavuzi gakondo mu karere ka Nyabihu,yatangaje ko umuvuzi gakondo mu Ntara y’Iburengerazuba arangwa n’ikarita y’umuhondo ari ryo bara ryihariye ry’iyo Ntara. Iyo karita ikaba iriho imyirondoro ye,akagari aturukamo,umurenge n’akarere. Umuvuzi gakondo agomba kuba uwitabira amahugurwa atandukanye,aho ahugurwa ibijyanye n’imikorere yabo,bagasobanurirwa indwara bashoboye kuvura,uko bakora umwuga wabo mu buryo bwiza,uburyo bakorana n’ibigo nderabuzima n’ibindi. Twambazimana yasobanuye ko hari indwara umuvuzi gakondo atashobora kuvura zirimo indwara z’ibyorezo nka SIDA,n’izindi. Umuvuzi gakondo mbere yuko avura umuntu ngo ni ngombwa ko abanza kumwohereza kwa muganga bakamusuzuma. Ntibyemewe ko yahita avura umuntu utasuzumwe.  Umuvuzi gakondo ngo agomba kuba umuntu witabira gahunda za Leta zose,agatanga mutuelle de santé kuko nawe arwara kandi  iyo arwaye ntashobora kwivura. Umuvuzi gakondo witabiriye amahugurwa kandi aba afite certificate imuranga ndetse n’imyenda imuranga itangwa n’urugaga. Uyu muyobozi w’abavuzi gakondo mu Ntara y’I Burengerazuba akaba anongeraho ko abaturage basabwa gushishoza bakamenya koko umuvuzi gakondo nyakuri n’utari we kuko hari abitwikira iryo zina bagakora ibitandukanye n’ubuvuzi gakondo bityo bigasebya uwo mwuga.  

Written by

No Comments Yet.

Leave a Reply

Message