Rwanda : Abantu barasabwa kwitondera imiti gakondo icuruzwa mu masoko

Rwanda  burera,Rwanda  MINISANTE,Rwanda  herbal,Rwanda  medicine,Rwanda  products Ihuriro ry’Abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) ritangaza ko abantu bakwiye kwitondera abiyita abavuzi gakondo bacuruza imiti mu masoko, muri za gare n’ahandi kuko batanga imiti badasobanukiwe neza indwara igomba kuvura, kuburyo ishobora gutera izindi ndwara. Muri iki gihe mu Rwanda usanga hamwe mu hantu hahurira abantu benshi nko mu isoko cyangwa muri gare hari abantu bari kwamamaza, bavuga imiti ndetse n’indwara ivura, ugasanga abantu babashungereye bavuga indwara barwaye bakabaha imiti batanze amafaranga runaka. Mu isoko rya Rugarama ndetse n’irya Gahunga mu karere ka Burera ho, ku minsi y’isoko hakunze kuza abantu bacuruza imiti ya gakondo bita inyongera mirire ituruka mu gihugu cya Malaysia cyo muri Aziya, y’ikompanyi yitwa DYNAPHARM. Abo bacuruza iyo miti basobanurira abantu icyo iyo miti ikora mu mubiri maze abaturage bakayigura batazi neza niba koko izabavura dore ko baba batasuzumwe. Ku bufatanye bwa minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) na AGA Rwanda Network hashyizwe ho amategeko mashya agenga ubuvuzi gakondo mu Rwanda kugira ngo ubwo buvuzi bukorere mu mucyo. Umuntu wese ukoresha ibintu by’ubuvuzi gakondo n’iyo yaba aturutse hanze y’u Rwanda ntabwo yemerewe kugenda avurira abantu mu masoko kuko mu isoko ntihavurirwa nk’uko Tuyisenge Aimable Sandro Abdou ushinzwe itangazamakuru muri AGA Rwanda Network yabidutangarije. Agira ati “nta muvuzi gakondo wemerewe kugenda yivuga uko avura cyangwa uburyo akora mo…kugenda umuntu acuruza(imiti) mu isoko, muri gare, ntabwo byemewe. Umuvuzi gakondo nyawe agira aho avurira, aho akorera iwe mu rugo abantu bakaza bamugana”. Akomeza avuga ko kandi umuvuzi gakondo agomba kuvura mu buryo bwemewe na Minisiteri y’Ubuzima: avurisha imiti ituruka ku bimera, ku bitaka ndetse no ku nyamaswa. Umuvuzi gakondo udakora ibisabwa ashobora gutanga imiti ishobora gutera uwo ayihaye izindi ndwara nk’uko abivuga. Umuvuzi gakondo kandi agomba kuvura umuntu ari uko abanje kumwereka mitiweri (Mituelle de Santé) ndetse akamwereka n’impapuro yaba yaravuriwe ho ahandi kuko umuvuzi gakondo yemerewe kuvura abantu abaganga bananiwe nk’uko Tuyisenge abihamya. Tuyisenge avuga ko abacuruzaga imiti mu masoko bagabanutse kuko hari abo bagiye bafata bagashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano. Kubera ko abo bacuruzaga imiti bagiye bafatirwa mu mijyi itandukanye basigaye bajya mu byaro kuko baba batabazi. Abo bashuka abaturage mu byaro nabo bazahagarikwa hakurikijwe amategeko agenga abavuzi gakondo mu Rwanda nk’uko Tuyisenge abyemeza. Umuvuzi gakondo yemerewe kuvura abantu mu Rwanda ari uko yibanje kwibaruza muri AGA Rwanda Network. Mu gihe hari ikompanyi iturutse hanze y’u Rwanda nayo ikoresha imiti gakondo ihabwa icyemezo na MINISANTE ubundi igakorera ahantu hamwe hazwi.    

Written by

No Comments Yet.

Leave a Reply

Message