Rwanda : Abavuzi gakondo bashyiraho ibiciro bihanitse, bitera bamwe gushaka indonke mu barwayi

Abavuzi gakondo bashyiraho ibiciro bihanitse, bitera bamwe gushaka indonke mu barwayi Igiciro cy’ubuvuzi gakondo, usanga atari kimwe ku bavuzi bose. Ibyo bituma hamwe na hamwe hagaragara amakimbirane hagati y’umuvuzi gakondo n’umurwayi, cyane iyo uwo muvuzi amwatse amafaranga menshi kandi ntakire. Nzabandora Leon Pierre wo mu murenge wa Runda, akarere ka Kamonyi, avuga ko yagiye kwivuza kuri umwe mu bavuzi gakondo bakorera muri ako karere, uwo muvuzi akamwaka amafaranga agera ku bihumbi 15, akamuha umuti ariko ukarinda ushira ntakirahinduka ku buzima bwe. Uyu mugabo uvuga ko yamaze gusobanurira umuvuzi uburwayi bwe, akamubwira ko arwaye impyiko, nyuma y’amezi abiri amaze imiti yari yahawe, ububabare yari afite akaba acyibufite. N’ubwo umuvuzi wari wamuvuye yari yamusabye ko namara uwo muti yamuhaye, azasubirayo akamubwira uko bimeze, Nzabandora avuga ko ataasubirayo kuko atinya ko yamwaka andi mafaranga yo kugura indi miti kandi ntakire. Aragira ati ”buriya nsubiyeyo yantegeka gufata indi miti ngo yibonere amafaranga. Ubu niyemeje ko nimbona umwanya nzajya kwa muganga”. Akomeza avuga ko yari yahisemo kujya mu buvuzi gakondo kuko abantu benshi bavugaga ko bazi kuvura kandi bakaba bamamaza cyane imivurire ya bo. Mu kiganiro n’umuyobozi w’ihuriro ry’abavuzi gakondo AGA Rwanda Network, Rekeraho Emmanuel, atangaza ko icyo kibazo cy’abavuzi bashaka indonke mu barwayi bakizi. Aratanga urugero rw’umwe mu bavuzi gakondo ukorera mu karere ka Muhanga, waste umurwayi amafaranga agera ku bihumbi 300. Uwo murwayi ngo yamuhaye ayo mafaranga yamusabye, ariko nyuma yo kumuvura ntiyakira. Icyo gihe ngo umurwayi yahisemo kwiyambaza ubuyobozi bw’akarere ngo bumwishyurize uwo muvuzi. Ubuyobozi bwasabye AGA Rwanda gukemura icyo kibazo, ariko bahageze bahasanga abakozi, bababwira ko nyir’ivuriro aba I Kigali. Ibibazo nk’ibyo ngo bikaba bikomereye ihuriro ry’abavuzi gakondo, kuko ngo badashobora kubashyiriraho igiciro ntakuka; kubera ko impano y’umuntu ni umutungo we bwite akaba yayigurisha uko ashaka, kandi akenshi n’ubuvuzi gakondo bukaba ari impano. Rekeraho araburira abagana abavuzi gakondo, kwirinda gupfa kwizera ibyo abavuzi gakondo bababwiye, ahubwo ngo bajye babanza bashishoze aho kugira ngo babure imitungo ya bo kandi ubuvuzi bashakaga batabubonye.      

Written by

No Comments Yet.

Leave a Reply

Message