Rwanda : Barifuza ko amahugurwa agenerwa abaganga ba kizungu yagera no kubavuzi gakondo

Barifuza ko amahugurwa agenerwa abaganga ba kizungu yagera no kubavuzi gakondo Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abavuzi gakondo (AGA Rwanda Net work), bwagaragaje ko umubare munini w’abavuzi gakondo ufite ikibazo cy’ubujiji. Ngo byaba byiza abavuzi gakondo bagiye bagenerwa amahugurwa nk’uko bikorerwa abaganga ba kizungu. Tariki  31 Kanama, hizihizwa umunsi nyafurika w’ubuvuzi gakondo . Ku nshuro ya 10, uwo munsi wizihizwa mu Rwanda, Ihuriro rya bo riracyafite imbogamizi, akenshi na kenshi zishingiye ku bujiji kuko abasaga 31% batigeze bagera mu ishuri. Ubwo yamurikiraga abanyamakuru ibyavuye mu bushakashatsi  bwakozwe mu 2011, Niyomugabo Gerard, atangaza ko yasanze mu bavuzi gakondo 972 yabaruye mu Rwanda hose; 31% batarageze mu ishuri, 21% barize amashuri abanza, naho 1% ari we wageze muri kaminuza. Perezida w’Ihuriro ry’abavuzi gakondo Rekeraho Emmanuel, akaba asaba Leta ko yagenera abavuzi gakondo amahirwe ku mahugurwa, nk’uko abaganga ba kizungu bagenerwa amahugurwa. Akomeza avuga ko mu bihugu byo ku mugabane wa Aziya bakataje mu buvuzi gakondo  bikaba byaba byiza n’abanyarwanda bagiye guhugurwayo. Izindi  mbogamizi abavuzi gakondo bahuraga na zo harimo  uburyo bwo kubika imiti  kuko usanga bamwe muri bo bayibika mu buryo butujuje ubuziranenge , harimo no kuyanika ahantu hagera imyanda, ndetse n’ibimera bivura bigenda bibura bitewe n’uko amashyamba agenda acika. Mu mateka yaranze ubuvuzi gakondo mu Rwanda, abavuzi gakondo bagiye bakorera mu buryo butanoze, bitewe ahanini n’igikoloni na politiki mbi zititaye kuri uyu mwuga ahubwo zikarangwa no gutoteza abavuzi. Abavuzi gakondo barashimira leta y’ubumwe yabazirikanye, kuko ku nshuro ya mbere mu 1998 ari ho ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga IRST  cyababaruye kikabaha n’amahugurwa. Kimwe n’ahandi hose ku isi, ubuvuzi gkondo bwemewe ni ubukorwa bwifashishije ibituruka ku butaka, ku nyamaswa, ibimera ndetse n’amagambo.      

Written by

No Comments Yet.

Leave a Reply

Message