Rwanda | Burera: Abavuzi gakondo barasabirwa amahugurwa

Burera: Abavuzi gakondo barasabirwa amahugurwa Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) ko bagenera amahugurwa abavuzi gakondo bo mu karere ka Burera kugira ngo bakomeze biyungure ubumenyi mu kazi kabo. Sembagare Samuel avuga ko uko umuntu yaba angana kose ndetse n’icyo yaba akora cyose akenera amahugurwa kuko nta muntu uvuga ko yize bihagije. Agira ati “icyo twasaba ni uko mwategenya ukuntu mwajya muhugura aba bantu batubungabungira ubuzima. Muteganye mahugurwa natwe akarere tuzafashanya twese uburyo dushoboye bwose”. Bamwe mu bavuzi gakondo bo mu karere ka Burera bahawe amahugurwa mu mwaka wa 2011, batanze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. Aho bize ibintu bitandukanye birimo gukora “massage” n’ibindi. Tuyisenge Aimable Sandro Abdou ushinzwe itangazamakuru muri AGA Rwanda Network avuga ko bagiye gukemura ikibazo cy’amahugurwa aho bazagabanya amafaranga yatangwaga n’abavuzi gakondo mu gihe bitabiriye ayo mahugurwa. Agira ati “turagira ngo dukemura ikibazo cy’amahugurwa ya mbere, kiriya giciro cyari ho cyo hejuru kimanuke kijye hasi…ubundi igicoro cyari ibihumbi 50. Ariko ibyo 50 bakigamo gukora amavuta, bakabigisha mo gukora “massage”…ayo mafaranga ugasanga ubwayo agiye ashira mo andi asigaye akajya muri kesi ya AGA Rwanda Network”. Tariki ya 28/08/2012 bamwe mu bayobozi muri AGA Rwanda Network babaruye abavuzi gakondo bo mu karere ka Burera mu rwego rwo kugira ngo bamenyekane mu mirenge bakorera mo, banahabwe ibyangombwa bibemerera gukora akazi kabo ndetse banace akajagari gakunze kugaragara mu bavuzi gakondo. Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yemera umuvuzi gakondo igihe avurisha ibikomoka ku nyamaswa, ku butaka ndetse no kubimera. Kandi uwo muvuzi akaba atavanga ubuzibwa gakondo n’ubwa kizungu.      

Written by

No Comments Yet.

Leave a Reply

Message