Rwanda | Huye: Akomora ubuvuzi gakondo ku mupadiri w’umuzungu

Akomora ubuvuzi gakondo ku mupadiri w’umuzungu3Uyu ukomora ubuvuzi bwa Kinyarwanda ku mupadiri w’umuzungu ni umusaza witwa Batura Christophe utuye mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye. Umupadiri w’umuzungu avuga ko abikomoraho ni Umufaransa witwaga Durend. Si ababyeyi be abikomoraho rero nk’uko bimenyerewe mu Rwanda. Umusaza Batura avuga ko uyu mupadiri yabaga mu Rwanda mu gihe cy’abakoloni b’Abadage. Mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose, Abadage baratsinzwe birukanwa mu Rwanda, maze Padiri Durend we aburana n’abandi bazungu maze asigara mu giturage cyo mu Rwanda. Uyu mupadiri yabanye n’abaturage b’Abanyarwanda igihe kinini bamwitaho, yarwara bakamuvura, nuko atangira gukurikirana imikorere y’abavuzi b’Abanyarwanda. Icyo gihe rero yakurikiranye uko bavura indwara z’uruhu, iziterwa n’umwanda nk’inzoka, za asima, igishonono ari cyo diyabete, ubuganga abandi bita inyonko ari yo malariya, ibisebe by’imifunzo, macinya, ingugunnyi ari cyo gifu, … Aho abapadiri b’abazungu bagarukiye, uyu mupadiri yarigaragaje nuko aza kuza kuba kuri paruwasi ya Nyumba. Ubwo yabaga kuri iyi paruwasi rero, yavuraga abantu bakamuha imyaka na we yafashishaga abakene. Abana bo bamukundaga kuko yabatumaga ibyatsi akuramo imiti na we akabaha umunyu ngo barigataga ukabamerera neza. Batura ati « nanjye nari ndi muri abo bana. Akenshi nabaga ndi kumwe na we ku buryo buke bukeya nagiye menya imiti yakoreshaga. » Mu w’1959, uyu mupadiri yavuye indwara y’amacinya Abanyarwanda bari mu buhungiro. Mu w’1966 yatangiye kugira intege nkeya, maze mu w’1973 yitaba Imana. Mu w’1976, ibitaro bya Kaminuza byashatse gukomeza ibyo Padiri Durend yari yaratangiye maze bishinga ishami rikora ubushakashatsi kuri ubu buvuzi ryitwaga curphametra. Batura na we yari mu bavuzi bakoranaga n’iri shami. Mu w’1988, Curphametra yabaye ishami rya IRST maze Batura we asigara akorera mu ivuriro Padiri Durend yari yarashinze i Nyumba. Iri vuriro ryaje gusenywa n’intambara yo mu 1994. Aho batura yari yarahungiye i Burundi, impunzi zaje kwadukwamo n’icyorezo cya macinya. Batura ati « nabonye hamaze gupfa abantu bagera kuri 700, nsaba ubuyobozi bw’inkambi ya Mureke twarimo kumpa uburenganzira bwo kuvura. Naje guhabwa ubu burenganzira, ku buryo narokoye abagera kuri 200. » Kubera uku kuvura abantu mu nkambi, no kuba yaramaze igihe akorera ku ivuriro ryashinzwe na Padiri Durend, bituma abantu benshi bamuzi ku buryo bamugana iyo barwaye. Yagize ati « Gishamvu na Nyaruguru hose baranzi ku buryo baza kunshaka ngo mbavure. Amafaranga nagiye nkura muri ubu buvuzi ni yo yarishye amashuri y’abana banjye, ku buryo n’umutoya ubu arangije kaminuza. »          

Written by

No Comments Yet.

Leave a Reply

Message