Ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) rirasaba abavuzi gakondo bo mu karere ka Burera kujya bavura umurwayi ariko awo murwayi yabanje kujya kwa mu ganga kugira ngo bamupime bityo amenye neza indwara nyayo arwaye.
Tariki ya 28/08/2012 ubwo bamwe mu bayobozi muri AGA Rwanda Network babaruraga abavuzi gakondo bo mu karere ka Burera banabasomeye amwe mu mabwiriza ajyenewe abavuzi gakondo akubiye mo ibyo bagomba kubahiriza mu mwuga wabo.
Amwe muri ayo mabwiriza harimo ko abavuzi gakondo bazajya bavura umurwayi babanje kumenya niba yaragiye kwivuza mbere kwa muganga mu kigonderabuzima cyangwa mu bitaro nk’uko basobanuwe na Habumuremyi Innocent umunyamabanga muri AGA Rwanda Network.
Agira ati “nta muvuzi gakondo wemerewe kwakira umuntu ngo amuvure mbere y’uko agera kwa muganga. Umurwayi agera kwa muganga yava kwa muganga akaza kwivuza muri gakondo.”
Akomeza avuga ko ibyo bizatuma uwo murwayi agiye kuvura, azajya abanza kugira ikarita y’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de Sante) akajya kwa muganga kugira ngo amenye neza niba indwara arwaye ari amarozi cyangwa atari yo.
Agira ati “ya ndwara yitiranya ko ari amarozi ikarinda ubwo igera ubwo imwica kandi atari amarozi izaba yavuwe. Ahubwo nibinanirana bazagukenera kubera ko bazi ko uri umuvuzi”.
Kubarura abavuzi gakondo bakorera mu karere bituma bamenyekana kuburyo uburwayi bwananiranye kwa muganga bushobora kuvurwa n’abo bavuzi gakondo baba bazwi nk’uko Habumuremyi Innocent abihamya.
Akomeza avuga ko AGA Rwanda Network yashyize ho ifishi abavuzi gakondo bazajya buzuza berekana ko uwo bagiye kuvura yavuye kwa muganga, ndetse banerekana indwara nyayo bagiye kumuvura.
Iyo fishi izajya itangwa muri raporo ukuriye koperative y’abavuzi gakondo mu murenge runaka azajya atanga ku karere ndetse no ku kigonderabuzima nk’uko Habumuremyi Innocent abyemeza.
Akomeza asaba abavuzi gakondo ko bagomba gukora ibyo basabwa kugira ngo bakomeze bafashe abantu kugira ubuzima. Abavuzi gakondo nabo bakaba basabwa bose kugira “Mutuelle de Santé” kugira ngo nabo bajye bivuza nk’abandi banyarwanda.
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yemera umuvuzi gakondo igihe avurisha ibikomoka ku nyamaswa, ku butaka ndetse no kubimera. Kandi uwo muvuzi akaba atavanga ubuzibwa gakondo n’ubwa kizungu.
Rwanda : Umuvuzi gakondo agomba kwakira umurwayi ari uko yabanje kujya kwa muganga