Christophe Batura, umusaza utuye mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye ni we uzi ubwoko 360 bw’ibyatsi bivura. Ibi byatsi abivurisha indwara zitandukanye, kandi uyu mwuga umutunze kuva kera, dore ko ari na wo yakuyeho amafaranga yo kuriha amafaranga y’ishuri y’abana be batandatu, ubu barangije za Kaminuza.
Ibi byatsi umusaza Batura azi abivurisha indwara zitandukanye harimo urwagashya, umutima, indwara zo mu mara, indwara z’uruhu, kuzana amagara, indwara zo mu buhumekero nka za anjine na sinizite, igifu, amangati, igisebe cy’umufunzo, inzoka z’ubwoko butandukanye harimo na teniya, amabere, …
Uyu musaza kandi ngo atanga imiti ituma amashereka aza, ku babyeyi bari bayabuze akanagombora abariwe n’inzoka. Anatanga umuti uvura utumwajoro, ni ukuvuga indwara ituma umusatsi upfuragurika.
Kubera ko abaganga bamubwiye ko hari ubwo imiti y’imivugutano inaniza umwijima, Batura yatangiye no kuzajya atanga imiti ivangwa n’ibyo kurya, ku buryo abayifata badakoresha myinshi. Yagize ati “mpereye ku bishishwa no ku mizi by’ibiti bivura, nsigaye nkora umuti w’ifu bavanga n’igikoma cyangwa ibiryo hanyuma umurwayi agakira.”
Muri iyo miti y’ifu, harimo ivura bwaki, impiswi, umusonga, ikubita ry’umutima, ububabare bw’umutwe, ikirungurira, kongera amashereka, guhagarika kuva kw’abagore, amenyo, …
Ikindi kandi, imiti y’uruhu uyu musaza atanga ngo ivura na zona. Ibi ngo yabimenye bihereye ku muntu wari uyirwaye, aza gushaka umuti adahari, umugore we amuha ku y’uruhu umugabo asanzwe atanga, nuko ya zona irakira.
Umusaza batura kandi, muri uko kuvura kwe, akunda kuvura abantu bamuzaniye urupapuro rwo kwa muganga rugaragaza icyo umurwayi arwaye. Yagize ati “twe abavuzi gakondo, tubonye umuganga upima indwara twavura”.
Rwanda | Huye: Azi ubwoko 360 bw’ibyatsi bivura