Category Archives: Advice

 

Rwanda : Abantu barasabwa kwitondera imiti gakondo icuruzwa mu masoko

Ihuriro ry’Abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) ritangaza ko abantu bakwiye kwitondera abiyita abavuzi gakondo bacuruza imiti mu masoko, muri za gare n’ahandi kuko batanga imiti badasobanukiwe neza indwara igomba kuvura, kuburyo ishobora gutera izindi ndwara. Muri iki gihe mu Rwanda usanga hamwe mu hantu hahurira abantu benshi nko...
Read more

Rwanda : Barifuza ko amahugurwa agenerwa abaganga ba kizungu yagera no kubavuzi gakondo

Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abavuzi gakondo (AGA Rwanda Net work), bwagaragaje ko umubare munini w’abavuzi gakondo ufite ikibazo cy’ubujiji. Ngo byaba byiza abavuzi gakondo bagiye bagenerwa amahugurwa nk’uko bikorerwa abaganga ba kizungu. Tariki  31 Kanama, hizihizwa umunsi nyafurika w’ubuvuzi gakondo . Ku nshuro ya 10, uwo munsi wizihizwa mu Rwanda, Ihuriro...
Read more

Rwanda | Burera: Abavuzi gakondo barasabirwa amahugurwa

Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) ko bagenera amahugurwa abavuzi gakondo bo mu karere ka Burera kugira ngo bakomeze biyungure ubumenyi mu kazi kabo. Sembagare Samuel avuga ko uko umuntu yaba angana kose ndetse n’icyo yaba akora cyose akenera amahugurwa kuko nta muntu...
Read more

Rwanda | Nyabihu: Abavuzi gakondo basabwe kwitegura kwizihiza umunsi nyafurika w’ubuvuzi gakondo barushaho gukora umwuga wabo neza

Abavuzi gakondo bakwiye kuba inyangamugayo,zikora umurimo wazo neza  kandi zita kuri gahunda za Leta. Ibi tukaba twarabitangarijwe na Twambazimana Dieudonnée uhagarariye abavuzi gakondo mu Ntara y’I Burengerazuba  ubwo yasuraga abavuzi gakondo b’akarere ka Nyabihu. Twambazimana  akaba yarashishikarije abavuzi gakondo kumenya uko basabwa kwitwara mu mwuga wabo ndetse no kwitegura umunsi...
Read more

Rwanda : Abavuzi gakondo baributswa ko batagomba kuvura umuntu udafite mituweli

Abavuzi gakondo baributswa ko batemewere kwakira umurwayi udafite mituweli, ndetse utageze kwa muganga hagamijwe kurushaho kugirana imikorere myiza n’ubuvuzi bugezwe ho. Ibi abavuzi gakondo babitangarijwe kuri uyu wa mbere tariki 27/08/2012 ubwo abavuzi gakondo bo mu karere ka Musanze bahuraga n’ubuyobozi bw’ihuriro ryabo AGA Network kugirango bibutswe zimwe mu nshingano...
Read more

Rwanda : Umuvuzi gakondo agomba gutandukanywa n’abiyitirira uwo mwuga bakawukora nabi bawutesha agaciro

Umuvuzi gakondo wemewe mu Ntara y’I Burengerazuba no mu rugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda AGA Rwanda Network hari ibyo agomba kuba yujuje Nk’uko twabitangarijwe na Twambazimana Dieudonne uhagarariye abavuzi gakondo mu ntara y’I Burengerazuba, ngo umwuga w’abavuzi gakondo  ni umwuga mwiza ugomba guhabwa agaciro kandi ufasha Abanyarwanda . Gusa ngo...
Read more

Rwanda : Abavuzi Gakondo barihanangirizwa kutagumana abarwayi mu nzu zabo

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavuzi Gakondo mu Rwanda, N.P.H. Dr Emmanuel Rekeraho arasaba abavuzi gakondo mu Rwanda gucika ku mikorere mibi yo kugumana abarwayi mu ngo zabo, cyane cyane abataragera kwa muganga ngo abasuzume yemeze ko bakwivuriza mu bavugi gakondo. Bwana Rekeraho aravuga ko hari bamwe mu bavuzi gakondo bagaragaweho n’imigirire mibi...
Read more

Rwanda | RUSIZI :ABACURUZA IMITI MU MASOKO NO MUMIHANDA BARIHANANGIRIJWE

Hashize iminsi mu karere ka Rusizi haboneka  abantu  bagenda bacuruza imiti mu mihanda no mumasoko bavuga ko ivura abantu indwara zitandukanye,  mugihe bakora ubucuruzi bwabo baba bitwaje n’indangururamajwi zihamagarira abantu kwitabira kugura imiti yabo bababwira ko ivura zimwe mundwara zikomakomeye nyamara akenshi ugasanga ari abatekamutwe baba bishakira amafaranga kugirango babeho...
Read more